Rukara rwa Bishingwe (3) :

Bahuriye kuri Nyabyungo Lupiyasi ngo yaramukije Rukara agira ati : «Yambu» kandi ngo iyo ndamukanyo Rukara yarayifataga nk'igitutsi cyo kwamburwa abana.

Rukara ngo yamwihanangirije kutazongera kumubwira iryo jambo, Lupiyasi we abibonamo agasuzuguro amukubita urushyi maze Rukara nawe amuterera ku munigo kugeza anogotse.

Urupfu rwa Padiri Rupiyasi rwateye Rukara guhungira mu Ndorwa ndetse na benshi mu Barashi bahungira i Kongo, mu Bufumbira (Uganda), n'ahandi, bose batinya ko abazungu bazaza guhorera mwene wabo.

Kwerekeza mu Ndorwa Rukara yashakaga kwisunga Ndungutse wari warahigaruriye n'ubwo nawe Atari yorohewe na busa n'ubutegetsi bwa Musinga bwamuregaga kubwigumuraho.

Abazungu bamenye ko Rukara yahungiye kuri Ndungutse bamusabye kubaha Rukara arabyemera yibwira ko nabo bazamukiza Musinga, wari warahagurukiye kurwanya abigometse ku bwami bwe bose nubwo bitabaye kuko bitabujije umudage Liyetona Goduwiyusi kumutera ku ya 13 mata 1912 abo yayoboraga bakegukira Umwami Musinga.

Ubwo Rukara ngo yabuguzaga na Ndungutse mu rugo, abasilikali b'abazungu bari ku mugambi na Ndungutse baje rwihishwa bamugwa gitumo baramuboha ariko muri uko kumuboha ngo hagwa umwe mu basilikali ahitanwe na Rukara ndetse ngo Rukara yiyambura impuzu ahenera Ndungutse amuvuma ngo ntakime ingoma mu Rwanda.

Nyuma yo gufatwa akabohwa Rukara yajyanywe kunyongerwa mu Ruhengeri aho yarashwe urufaya rw'amasasu.

Ibikorwa bya Rukara byakoze kuri bamwe mu Barashi Mbere y'uko Rukara anyongwa ngo yasize ashinganishije abamukomokaho kuko ngo yasabye abazungu bari bagiye kumwica kutazamukorera ku bana n'ubwo ibyo bitabujije ko abakomoka mu nzu y'Abarashi ndetse n'abari batuye U Burera muri rusange bahura n'ingaruka zitandukanye .

Icyo gihe bumwe mu butaka bw'abarashi bari barahunze nyuma y'uko Rukara yivugana umuzungu , bwigaruriwe n'abandi baturage ntibanabusubizwe mu gihe bahungukaga.Uretse n'ibyo bamwe mu batuye kano gace bahejwe mu mashuri n'abapadiri bari bayoboye uburezi bw'icyo gihe.

Kuri ubu umuryango w'abacyaba b'Abarashi wagutse ku buryo ngo ubasanga henshi mu gihugu, cyane cyane mu duce tw'amajyaruguru nka Ruhengeri na Gisenyi.

Benshi mu bakomoka mu nzu y'Abarashi bafata Rukara rwa Bishingwe nk'intwari idateze kwibagirana mu mateka y'abarashi.